Diamond Platnumz hari hashize igihe kitarenze umunsi akoranye indirimbo na Zuchu, bombi batumiwe mu gitaramo cyiswe 'Furaha City Festival' kizabera mu gihugu cya Kenya kuri Nairobi Polo Grounds tariki ya 7 Ukuboza 2024.
Iyi ndirimbo bakoranye bayise Walewale ikaba yarasohotse ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024.
Diamond Platnumz, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahamagariye Abanyakenya kuzitabira iki gitaramo. Uyu muhanzi azwi cyane mundirimbo zibyinitse zirimo "Enjoy", "Komasava", "Unachezaje", "Mtasubiri", "Ololufe Mi" n'izindi.
Ku ruhande rwa Zuchu, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yanditseho amagambo make agira ati" Kenya duhure kuri uyu wa 7 Ukuboza"
Zuchu ari mu bahanzikazi bake bigaruriye imitima y'abantu cyane cyane abatuye muri Afurika y'Iburasirazuba.Azwi cyane mu ndirimbo nka "Antenna, Honey, Utaniua, Nimechoka, Nani n'izindi zitandukanye.
Ibi bije nyuma y'iminsi mike batangaje ko batagikundana bityo ko bagiye kujya bahuzwa n'akazi gusa, ariko benshi bemeje ko byari mu rwego rwo kwamamaza igihangano gishya none bikaba byarangiye ariko bigenze.
Diamond na Zuchu bategerejwe muri Kenya
Umwanditsi: Nkusi Germain
TANGA IGITECYEREZO